Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya televiziyo, Canal+, yatangiye kumenyekanisha ibikorwa byabo hirya no hino yifashishije ibyamamare mu Rwanda birimo Umukinnyi w’amagare, Mugisha Samuel na Nemeye Platini uririrmba mu itsinda rya Dream Boys.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2019 izi mpande uko ari eshatu zishyize umukono ku masezerano y’imikoranire.

Binyuze muri aya masezerano y’umwaka ariko ashobora kuvugururwa, ibi byamamare bizajya byifashishwa mu bikorwa bitandukanye byateguwe na Canal+, banakoreshe imbuga nkoranyambaga zabo mu kuyimenyekanisha.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Canal +, Tuyishime Alain, yasobanuye ko bahisemo gukorana na Mugisha wegukanye Tour du Rwanda ya 2018 n’umuhanzi Platini kuko bafite ubushobozi bwo kuyifasha kurushaho kugeza kuri benshi ibyo ikora.

Ati “ Umukino w’amagari ufite agaciro cyane muri Canal+, uri mu mikino inashoramo amafaranga menshi, ni nayo mpamvu twahisemo umukinnyi w’amagare w’umunyarwanda kuko tuwuha agaciro. Ikindi murabizi ubuhanzi ni ikintu abantu bakunda, ari nayo mpamvu Canal+ yiyemeje gukorana n’umuhanzi nka Platini.”

Mugisha uri mu bazitabira Tour du Rwanda uyu mwaka, yagaragaje ko ari iby’agaciro gakomeye kuba yatangiye gukorana na Canal+ dore ko ari ibintu atari asanzwe amenyereye.

Ati “ Kuba mbaye Ambasaderi wa Canal+ byanshimishije cyane, navuga ko ari indi ntambwe nteye kuko ari ubwa mbere ngiye kugira ibintu namamaza, hari andi marembo bimfunguriye nka Mugisha Samuel”.

Ku ruhande rwe, Platini yasobanuye ko aya masezerano yayasinye ku giti cye, kandi nta kindi kibyihishe inyuma kuko mu mikorere ya Dream Boys, umwe mu bayigize yemerewe kuba yagira igikorwa runaka akora ku giti cye.

Ati “Mu masezerano nta bitaramo birimo, nta na hamwe nzasabwa kuririmba, nk’uko babisobanuye tuzakoresha imbuga nkoranyambaga, tunitabire ibindi bikorwa byateguwe na Canal+”.

Abatunze Canal+ bazerekwa Tour du Rwanda yose

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Abanyarwanda n’abandi bakunzi b’umukino w’amagare bakurikire rimwe mu marushanwa akomeye muri Afurika, Canal+ isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Tour du Rwanda irateganya kwerekana uko amasiganwa yose azagenda binyuze kuri sheni ya Canal Sport.

Mu korohereza buri wese kuzirebera aya masiganwa mu mashusho akeye, Canal+ ibarizwa muri Tele10 kandi yashyize igiciro cya dekoderi ya HD ku mafaranga ibihumbi 15 by’Amanyarwanda gusa, iki giciro gikurikizwa mu gihugu hose.

Kuri ubu kandi abatunze dekoderi ya HD bafite ubushobozi bwo kureba sheni zisaga 50. Ikindi ni uko bashobora kwirebera televiziyo zirimo nka BBC na CNN baguze ifatabuguzi rihera ku 2500 Frw gusa.

(C) Igihe.com